Login
Get your free website from Spanglefish
This is a free Spanglefish 2 website.

Ijambo ry’ibanze

 

Ntaguhana abakobwa bakuyemo inda twihanukiriye

 

U

bu mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda hari umushinga w’itegeko ugamije kugabanyiriza ibihano abana b’abakobwa bakuramo inda ku bushake.

Uyu mushinga w’itegeko wavuzweho byinshi, bamwe babona yuko abo bana ba bakobwa bakuramo inda ku bushake bakatirwa urwa Pilato, amategeko akabahana yihanukiriye cyane. Hari abavuga yuko abo bakobwa gukuramo inda baba bakoze icyaha cy’ubwicanyi bagombwa guhanwa nk’abandi bicanyi babikoze ku bushake. Aba rero bifuza yuko abo baba bakuyemo inda ku bushake bakatirwa igifungo cya burundu.

Ariko reka turebe ibintu mu bundi buryo. Hari uwiyicira ikibondo abishaka ? Aba bakobwa bakuramo inda ku bushake bagomba kuba babikora kubera amakosa ari muri sosiyete nyarwanda cyangwa n’iz’ahandi zihana abakuyemo inda bihanukiriye.

Mu mategeko twari dusanganywe umukobwa wafatwaga yakuyemo inda yafungwaga igihe kigera ku myaka 20. Ibi icyo bivuze n’uko igihugu cyabaga cyimwangirije ubuzima bwose kuko niba yari umunyeshuli atakabaye akigarutse ku ishuli,akora akazi ntabe akigasubiyeho.

Nyamara yaba iperereza ryagashobotse ushobora gusanga benshi mu bayobozi, bingirakamaro mu bategarugori, dufite hano ku isi barigeze gukuramo inda. Iyo abantu nkaba rero baza gufungwa imyaka igera kuri 20 twari kuba twangije ejo hazaza habo na ka kamaro batugirira kakaba katarigeze katugeraho.

Uyu mushinga w’itegeko uriho twebwe ahubwo nawo tubona atari shyashya kuko uteganya yuko uwakuyemo inda ku bushake yafungwa imyaka igera kuri itatu. Imyaka itatu y’igifungo nayo tubona ihagije kuba yakononera umuntu ubuzima.

Twebwe tubona n’ibyo bihano byose byavaho ahubwo hakajyaho gahunda yo kwigisha abana bacu ububi bwo gutwara inda bakiri bato, batunanira kumva tukaba turihombeye kandi kwihombera bibaho ! Ariko na nyuma yo gukuramo izo nda z’indaro hanyuma bakaba bagira icyo bimarira nk’uko banakimarira imiryango yabo cyangwa igihugu muri rusange.Guhana uwakuyemo inda wihanukiriye twebwe tubibonamo icyaha mu bindi, ndetse icyaha kirusha ubukana wawundi wakuyemo inda.

Ariko reka twibaze mu bundi buryo: Ninde mubyeyi wakwifuza yuko umwana we yakwangirizwa ubuzima ngo n’uko yakuyemo inda kandi ahari yari kuzamugirira akamaro iyo ataza gufungwa ?

Dukore amategeko ariko tunatekereza ku rubyaro rwacu twareze turukunze kandi narwo rudukunda. Icyo ahubwo tubona twakora ni ukuborohereza uburyo bwo gukuramo izo nda z’indaro kuko tutaborohereje bazikuramo ku buryo kenshi zibahitana kandi dutekereza yuko nta wifuza ko umwana we yasiga ubuzima ataragera mu za bukuru ! Kumuhana wihanukiriye uba unahemukiye umubyeyi we nk’uko uba unahemukiye n’igihugu kimubara nk’urwanda ruzaza !

- Ubwanditsi

View All Stories

sitemap | cookie policy | privacy policy | accessibility statement